Matteo Sametti, Umutaliyani utuye muri Zambia we n’umuryango we bagenze ibilometero 1500 bava mu Majyaruguru y’icyo Gihugu mu Mujyi wa Kasama baje i Kigali mu Rwanda kureba Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Hagati ya tariki 21 na tariki 28 Nzeri 2025, i Kigali mu Rwanda hagiye kubera Irushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rihuza ibyiciro bitandukanye mu gusiganwa ku magare.

Ni amateka yanditswe kuko ari bwo bwa mbere iri rushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika rikaba rizitabirwa n’abasiganwa ku magare barenga 900 baturutse mu bihugu birenga 95.

Abarenga miliyoni 330 mu Isi bazaba barikurikiye harimo n’abazaba bari ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, abo barimo Umutaliyani Matteo Sametti n’Umuryango we basanzwe batuye muri Zambia.

Aba baje i Kigali baturutse muri Zambia bakoresheje igare mu rugendo rw’ibilometero birenga 1500.

Mu butumwa bavuze bageze i Kigali bavuze ko bahagurutse muri Zambia tariki ya 21 Kanama 2025, baje kureba ibirori by’igare.

Matteo Sametti yagize ati “Nta mpamvu imwe yihariye yatumye dukora uru rugendo rwacu, ahubwo dufite nyinshi. Iya mbere ni irushanwa rya Shampiyona y’Isi izabera muri Afurika bwa mbere mu mateka.”

Yasobanuye ko basanzwe ari abakunzi b’amarushanwa y’amagare, ko bari bagize amahirwe yo kurireba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko gutegura Shampiyona y’Isi y’Amagare yateguwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Gutegura iri rushanwa byafashe imbaraga z’inzego zitandukanye za Leta. Twakoranye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuko byasabaga gushaka imihanda izakoreshwa mu irushanwa, Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubuzima, kuko abakinnyi 918 bakeneye kwitabwaho.”