Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye Ba Ofisiye 1,029 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ko bafite inshingano zo kurinda Igihugu kugira ngo kigire umutekano uhagije, abasaba kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge.

Ni impanuro yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki  ya 3 Ukwakira 2025, mu Ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera ubwo yayoboraga umuhango wo guha ipeti rya Ofisiye no kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda abasirikare basoje amasomo.

Aba bagize icyiciro cya 12 cy’abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, barimo  557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, abagera kuri 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Mu mpanuro ze Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye abinjijwe mu Ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ ku bw’umurava n’ubushake bagaragaje mu myitozo ikomeye banyuzemo.

Ati “Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo namwe muzitware neza mu nshingano mwahawe. Turashimira ibihugu by’inshuti twafatanyije mu burezi n’amahugurwa mwahawe.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye ababyeyi bashyigikiye abo ba ofisiye ku cyemezo bafashe wo kwinjira mu mwuga w’icyubahiro.

Yabwiye ba osifiye ko inshingano yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda bagomba kuyuzuza uko bikwiye kandi bayumva neza.

Ati “Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza izo nshingano. Turifuza ko mwarinda Igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda n’abagituye… Inshingano mufite ni ukugira ngo Igihugu kigire umutekano uhagije kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka.”

Yabibukije ko uruhare rwabo mu kubaka Igihugu rusaba kwitanga n’ikinyabupfura, ko kandi Isi ikomeza gihindagurika, ibibazo bikaba byinshi binahinduka.

Ati “Ubu namwe mwinjiye mu bageragezwa ku buryo mugomba kubyitwaramo, Isi yahinduka igana ahabi ntibajyane muri iyo nzira, mu kaguma mu nzira ibereye, ibereye abanyarwanda ndetse ikibihungabanya cyaba ari icyo guhangana na cyo ubu ibyo mumaze kunyuramo byarabateguye kugira ngo muzahangane neza mutsinde ibigeragezo ibyo ari byo byose.”

Perezida Kagame yasabye abasirikare bashya kwirinda imico mibi iri hanze irimo ubusinzi, no kunywa ibiyobyabwenge.

Ati “Mwirinde ubusinzi, ibintu byo kunywa inzoga zikagutesha umutwe, iyo zagutesehej umutwe zigutesha n’imirimo, zigutesha na ya nshingano mwarahiriye. Ibiyobyabwenge, urumva ko ufite ubwenge bwayobye ntabwo aba acyuzuza inshingano.

Akomeza agira ati “Ntabwo twakwifuza ko ibi byose mumaze kugeraho, aho mwigejeje,  byaba impfabusa umunsi umwe kubera ko warushijwe imbaraga n’imico mibi yo gusinda, ibiyobyabwenge n’indi mico  idakwiriye ubundi  mu bantu.”

Ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako riri  mu Karere ka Bugesera rimaze imyaka 25 ritanga amasomo ku binjira mu ngabo ku rwego rwa Ofisiye haba mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abandi bo mu bihugu by’amahanga baza kuhigira.

Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z’u Rwanda barimo abakobwa 117