AMADINI N’AMATORERO BARAVOMERA MURUTETE MUGIHE GATANYA ZIVUZA UBUHUHA MUBAKIRISITO

Iyo usomye mubyanditswe byera usangamo ko urugo n’amatungo ubiragwa n’ababyeyi ariko umugore mwiza umuhabwa nImana nibyo pe ,naho mumvugo yikinyarwanda bakagira bati ukurusha umugore mwiza aba akurusha nurugo nabyo biragaragara ,abandi bati umugore ni umutima wurugo uza narebe iyo umuntu arembye (arwaye)kugira bamenye ko atarashiramo umwuka bagomeza bakora mugatuza ahaherereye umutima. Naho umugabo n’imyugariro bivuze ko ari umurinzi wurugo agomba kururwanirira uko byasa kose,Ibi iyo tubisanishije bigaragaza umugambi wImana mukubaka urugo rwiza runayubaha rukaba nintangarugero mubizera bidini runaka nitorero aho riri.
Imana ikunda umuryango satani niyo irusenya yibasira abashakanye.

Ikibabaje nuko mumibare iherutse kujya ahabona mubashakanye ijya gukabakaba ibihumbi bina magana atanu (4500) mubatandukana atari abatizera gusa (abadasenga)mbega n:abakristo byamaze kugaragara ko barimo byamaze kuba nkicyorezo cyibasiye ingo zabo yewe nabitwa abayobozi bayo madini namatoro tubarizwamo harimo abatandukanye.
Nikimwe mubyo kunenga kuko bitabatera nipfunwe imbere yabo bayoboye.

Iyo usomye iyo raporo yasohowe nikigo cyibarurishamibare NRS ivuga kungo zabari barashakanye byemewe namategeko bahawe gatanya (divorce) mumwaka wa 2025 uhinda umushyitsi bivuze ko abanyamadini ntacyo bibabwiye kuba yagira abakristo bakoze divorce mugihe yabahambiranyije ubwo y’abasezeranyaga ngo icyo Imana yafatanyije ntihakagire ugitandukanya.

Kubayobozi bamwe bamatorero ya Gikristo bameze nkabavomera murutete kuko badafite ubumenyi kubijyanye no gutanga inyigisho zijyanye no kubaka urugo ruhamye ruzira amakimbirane niba umukristo uyoboye akuziho ko watanye numugore cyangwa umugabo urumva uwomwuka mubi ukugendaho utazajya mubo uyoboye nihehe utavomera mugitobotse ugwiza abadivorce.Erega kugira abatandukanye bagera mu 100 muri itorero ryawe ni ugutsindwa gukabije niba koko usenga ukanizera Imana yahindura imitima yabo uyoboye.
Hari nabayobozi bamadini bafite imyemere ivuga ko umugabo arongora abagore bane muburyo bwo kubafasha ngo hari umugore ugenewe kumubyarira abana beza,ushinzwe kumuhaza mumitungo mbega umujejeta faranga ufasha umuryango icyo ukeneye cyose ,umugore wumunyedini utavangiye wo gusohokana mbega umubonye wese akabona ko afite umugore wicyotala (mwiza cyane )ukubonanye nawe akaguha icyubahiro undi wumupfakazi agomba guhumuriza akumva ko ataheranwa nagahinda ko kubura umugabo,aba babirengaho bakirongorera utunyogwe (inkumi zifite uburanga) nyuma bakazabajugunya ntacyo bishisha.

Kuki tureba kubanyamadini n’abanyamatorero kuba imibare yiyongera mugutandukana birapfirahe niba dusenga twese.

,Koko umwana apfa mu iterura niba tudategura ingo zahazaza ugasanga twibanda mugutegura ubukwe kurusha kubaha impanuro ninyigisho zirimo ko urushako ari umushinga wImana turasa nabana batoba toba ibyondo twarangiza tukabyisiga tutaretse nabo tuyoboye.
Reka turebe uruhare rwamadini namatorero mugusenya ingo zabayoboke babo ,ubundi urugo nishuri ryigwa buri munsi nigute twohereza abana bacu kwiga bagahera mumashuri yincuke bakajya muyibanze bakaziga ikiciro rusange yewe bakiga ayisumbuye kugeza baminuje .Abandi bakajya kwiga bagahabwa doctor yewe bakarenza kugira bazajye gushyira mubikorwa ibyo bize ariko gushinga urugo tukumva ko bitategurwa umusore yasoretse bikarangira tumujyiye inyuma ngo reka tumushyingire ntazibyo agiyemo .
Amadini amwe aragerageza gutegura inyigisho zumubano ariko burya ijoro ribara uwariraye gutanga inyigisho kubyo wabayemo nkibyo ujya kwaka akazi bakagusaba uburambe cyangwa ubunararibonye mubyo usabira akazi,uzi kuba umugore aje kukugisha inama ko urugo rumunaniye ukamufasha utazi ibibera iyo muburiri uko umugore apfira muri nyagasani no akarara atsikimba ntasinzire ntanubwo ari mumasengesho bukamucyeraho ntamujura wakora kurugi atamwumvise.

Mugusoza reka tuvuge ko uruhare rwabanyamadini namatorero nirutaboneka mugufasha imiryango bayoboye bazayibazwa imbere yintebe yimanza,ntashema ririmo mugihe batakumira amakimbirane yo mungo munyigisho mubwira abakristo ngo mwaremewe kuzajya mu ijuru cyangwa umunsi umwe muzaguruka nkinyoni mutahe ijuru nimusigeho mubafashe kuritegura bakiri muriyisi.

Share this: