Urujya n’uruza mu muhora wa Hormuz rwongeye kuzamuka
Urujya n’uruza rw’ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz rwatangiye kongera kwiyongera muri iki gitondo, nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran atangaje ko iyi nzira yongeye gufungurwa, bijyanye n’agahenge k’imirwano muri Lebanon.
Minisitiri Abbas Araghchi yavuze ko ubwato buzemererwa kuhanyura mu gihe cyose agahenge k’iminsi 10 hagati ya Israel na Hezbollah kazamara, nubwo mbere Donald Trump yari yavuze ko Iran izakomeza gufungura iyi nzira.
Iri tangazo rya Iran ryatumye ibiciro bya peteroli na gaz bigabanuka cyane hirya no hino ku masoko.
Nubwo bimeze bityo, Ingabo za Lebanon zashinje Israel kutubahiriza agahenge k’imirwano amasaha make nyuma y’uko gatangiye. Ku rundi ruhande, umubare munini w’abaturage ba Lebanon bari barahunze, batangiye guhunguka.
Trump yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu ko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bigamije kugera ku gahenge karambye bizakomeza mu mpera z’icyumweru, ariko aburira ko hatabayeho kumvikana bitarenze ku wa Gatatu nta yandi mahirwe azongerwaho.

