Bashobora kuba babonekewe na Mwuka wera- U Rwanda kuri RDC yongeye kwiyemeza gusenya FDLR

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko ibiheruka kuvugwa n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byo kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR, atari ibyo guhita byizerwa, ahubwo ko igikwiriye ari ugutegereza, hakarebwa niba koko hari ikizakorwa.

Aganira n’abanyamakuru ku wa 31 Werurwe 2026, mu Kigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza no gusezerera abahoze ari abasirikare, Uwera yagaragaje ko abantu 214 basubijwe mu buzima busanzwe barahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, bashimangira intambwe ikwiye guterwa mu gushakira amahoro Akarere k’Ibiyaga bigari.

Yasobanuye ko kuba FDLR ikiri muri aka karere biteza akaga n’ibibazo by’umutekano muke.

Ati “Ni ikikwereka ko FDLR ahubwo ubu igihari kandi ari bwo imaze kongera kugira imbaraga kuruta uko yahoze. Ejo bundi mwese mwabonye Umuvugizi w’Igisirikare cya FARDC, Gen Ekenge afite imvugo zimenyerewe cyane nk’amategeko y’Abahutu mu myaka ya kera. Biriya bikwereka ko FDLR itakiri igisirikare gusa nk’uko twabitekerezaga, cyangwa umutwe witwaje intwaro, ahubwo yabaye ingengabitekerezo iri no muri Guverinoma ya Kinshasa.”

Yerekanye ko kuba Gen Ekenge ashobora gutangaza amagambo nk’ayo yavuze akaba atarigeze ahanwa, bishimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango byamaze guhabwa intebe mu butegetsi bwa Kinshasa.

Ati “Niba Umuvugizi w’igisirikare, ashobora kubivuga kuri televiziyo y’Igihugu ntahanwe kugeza n’ubu, iriya akaba ari imvugo FDLR yahoranye mu myaka 30 ishize, bikwereka icyo imaze kuba cyo mu Karere. Ntabwo yarandutse, ntiyanagabanyutse ahubwo ubu ni bwo iri gukura.”

Yasobanuye neza ko kuba u Rwanda rwemera kwakira abatashye bavuye mu mashyamba ya RDC bagasubizwa mu buzima busanzwe, byari bikwiye kuba urugero ku buryo bwo gusenya burundu umutwe wa FDLR.

Ati “Ibi Leta y’u Rwanda iba iri gukora ni intambwe imwe mu zishoboka yo gushakira amahoro kano karere, kuko aba bose ni abana bari abarwanyi, binjiye mu buzima rusange bw’igihugu, bagiye gutangira kwiteza imbere. Ni ibikwereka ko hari byinshi twakora bishoboka, bikaba byaba n’urugero mu Karere ariko bidakorwa.”

Ku bijyanye no kuba Ingabo za RDC, FARDC ziheruka gutangaza ko zigiye gutangira ibikorwa byo kwambura intwaro FDLR, Uwera yasobanuye ko bisaba kubiha igihe, hakarebwa niba koko bizakorwa.

Ati “Tubihe umwanya turebe ikigiye kuba kubera ko turacyari mu ntangiriro z’umwaka navuga ko nabo ushobora gusanga babonekewe n’Umwuka Wera, tubahe igihe turebe ko biza gukorwa.”

Umutwe wa FDLR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse wayikwirakwije mu karere hose. Uvuga ko ushaka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Gahunda y’ibikorwa by’ingabo [CONOPS] iri mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko RDC igomba gusenya FDLR.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, ku wa 26 Werurwe 2026 yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko FDLR atari umutwe nk’indi isanzwe.

Ati “FDLR ntabwo ari umutwe witwaje intwaro usanzwe. Ni umutwe w’abajenosideri washinzwe n’abasigaye mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ingengabitekerezo yayo ntiyahindutse. Ku Rwanda iracyari ikibazo by’umwihariko ku bibazo igihugu cyanyuzemo nk’ingaruka z’ingengabitekerezo yayo.”

Uyu mutwe umaze imyaka hafi 30 ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo ndetse mu myaka ya vuba Leta ya Kinshasa yawuvanze mu ngabo zayo bafatanya kurwanya AFC/M23.

Umugaba Wungirije w’Ingabo za RDC, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, ku wa 29 Werurwe 2026 yabwiye itangazamakuru ko yoherejwe mu Burasirazuba bw’igihugu mu gace ka Kisangani mu bikorwa byo gutegura ibikorwa byo kwibasira FDLR.

Ati “Bagomba gutanga intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.”

Ychaligonza yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazabanza gusaba abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro hasi ku neza.

Yavuze ko aho bazajya bakirira imbunda hateganyijwe i Kisangani, ndetse abazajya bamara kuzirambika hasi bakazajya bashyikirizwa u Rwanda.