Pi Network yinjiye muruhando rw’ubukungu bukomeye mu hazaza h’ubukungu bw’isi! Umushinga munini urambye wa Blockchain muri Ai

Umushinga wa Pi Network, umwe mu mishinga ya crypto igenda igaragaza iterambere rikomeye, ugiye kwitabira inama mpuzamahanga ikomeye izwi nka Consensus 2026, izabera i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iyi nama, umwe mu bashinze Pi Network witwa Chengdiao Fan azatanga ikiganiro ku wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026, kuva saa 11:15 kugeza saa 11:35 (ku isaha ya EDT). Iki kiganiro kizibanda ku ruhare rw’ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane ubwenge bw’ubukorano (AI), mu guteza imbere imishinga mishya.

Mu byo azagarukaho harimo uko AI yoroshya cyane uburyo bwo gukora porogaramu n’imishinga mishya, bigatuma ihiganwa mu ikoranabuhanga ritakiri ku bushobozi bwo gukora gusa, ahubwo rikibanda ku bintu by’ingenzi birimo kubona amakuru yizewe (authentic data), kubona abakoresha benshi (user acquisition), no kugira uruhare rw’abantu nyabo bizerana (trusted human participation).

Chengdiao Fan azasobanura kandi uburyo blockchain ya Pi, ihujwe n’uburyo bwo kwemeza imyirondoro y’abakoresha (verified identity), ndetse n’umubare munini w’abakoresha bayo ku isi yose, bishobora gufasha mu kubaka imishinga ifite akamaro nyako (utility-driven products) ndetse n’ubucuruzi bujyanye n’igihe cya AI.

Ikindi gitekerezo gishya azatanga ni ku bijyanye n’akamaro k’ama token, harimo na Pi. Azagaragaza ko ayo mafaranga ya crypto atagenewe gusa kugurishwa ngo umuntu yunguke vuba, ahubwo ko ashobora kuba ibikoresho bifasha imishinga gukura neza no gukoreshwa mu buzima busanzwe (real-world adoption).

Mu magambo make, Pi Network irashaka kwerekana ko atari “coin yo gushaka amafaranga vuba gusa”, ahubwo ko ari umushinga ufite icyerekezo cyo kuzagira uruhare rufatika mu buzima busanzwe no mu bukungu bw’ejo hazaza.

Share this:
I&M Bank yinjiye mu bufatanye burimo ibyo kubakira UTAB amacumbi

I&M Bank Rwanda Plc yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, agamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi mu by’imari, gufasha abakozi bayo guhabwa inguzanyo zizabafasha kwiteza imbere no gufasha iyi kaminuza kubona amacumbi.

Aya masezerano yasinywe ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo Abayobozi ba I&M Bank Rwanda Plc basuraga abakiliya bayo b’i Gicumbi.

Ubu bufatanye bukubiye mu byiciro bine birimo gukomeza imikoranire hagati ya I&M Bank Rwanda Plc na UTAB binyuze mu kuyifasha gushyira mu mishinga ikomeye ifite irimo kwagura amashuri no kubaka amacumbi y’abanyeshuri n’abakozi bayo.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert agaragaza ko bafite abanyeshuri barenga ibihumbi 12 ndetse ko bahura n’imbogamizi zo kubacumbikira kuko nta macumbi bafite akaba ari yo mpamvu biteze byinshi muri ubu bufatanye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiliya ku giti cyabo n’amashami muri I&M Bank Rwand Plc, Kayihura Yves, yavuze ko ubufatanye bagiranye na UTAB buri mu murongo wabo wo guteza imbere uburezi.

Ati “Binyuze muri ubu bufatanye icyo tuzakora nka banki ni uko tuzereka abacuruzi bo muri Gicumbi ndetse n’ahandi amahirwe ahari y’uburyo babona amafaranga binyuze mu kubaka amacumbi ya kaminuza ya UTAB.”

Mu bindi byiciro bigize aya masezerano harimo gufasha abakozi b’iyi kaminuza kwiteza imbere binyuze mu guhabwa inguzanyo bashobora kwishyura ku nyungu nkeya.

Ikindi gice kigize ubu bufatanye ni ukuzahugura abanyeshuri ba UTAB kumenya ibijyanye n’imari kugira ngo bazabashe kwiteza imbere.

Kayihura yavuze ko iyi gahunda yo gufasha kwigisha abanyeshuri ibijyanye na serivisi zitangirwa muri banki, bizabafasha kubigiraho ubumenyi ku buryo igihe bazaba basoje bizaborohera kwiteza imbere.

Ati “Ibi bizabafasha kugira ubumenyi mu bijyanye n’imari ariko tubikora tuzirikana ko ari bo bakiliya bacu b’ejo hazaza. Ni yo mpamvu dutangira ubufatanye bwacu na bo bakiri ku ntebe y’ishuri bitandukanye no kuzabutangira bayivuyeho ndetse.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu bigize igice cya kane kigize ubufatanye bwabo na UTAB harimo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi n’indi igamije gufasha abanyeshuri b’iki kigo.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yijeje abakiliya b’iyi banki gukomeza kugirana imikoranire myiza mu guteza imbere aka karere.

Ati “Niba hari indi mishinga mufite mutaratuzanira, icyo nababwira ni uko twiteguye amafaranga ahari, icyo dukeneye ni imishinga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye I&M Bank ibafasha mu bikorwa biganisha ku iterambere, inabereka ko amahirwe ahari agomba kubyazwa umusaruro.

Share this:
Batunguwe muri ’CRB’ batabizi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda (TransUnion Rwanda Ltd) ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’imari, byafashije abaturage bo mu Karere ka Ngoma n’utundi bihana imbibi, bibakemurira ibibazo bagiye bahura na byo byiganjemo gushyirwa ku rutonde rw’abafite imyenda (CRB), kandi batabizi.

Ku Kabiri tariki 31 Werurwe 2026 ni bwo hatangijwe iminsi itatu yo gukemura ibibazo by’abakiliya ba serivisi z’imari. Ni icyumweru BNR n’ibindi bigo bifashamo abaturage kubakemurira ibibazo.

Mu bibazo abaturage benshi bitabiriye bari bafite, ibyinshi bishingiye ku gushyirwa muri CRB ntibabimenye ndetse ntibanamenye aho babariza kugira ngo bayikurwemo.

Ubushakashatsi bukorwa buri myaka itatu na BNR buheruka gukorwa mu 2024 bwerekanye ko abaturage 56% ari bo bishimira serivisi z’imari. Abaturage kandi banagaragaje ko CRB bayishimira ku kigero cya 38% ikaba ari yo serivisi iri hasi kurusha izindi zose.

Uwiragiye Emmanuel wo mu Karere ka Ngoma, yavuze ko yari afite moto yakoreshaga akazi ka Leta ariko akayikoresha ayishyura, nyuma yo kurangiza kuyishyura ngo yakoze ihererekanyamutungo, ayiyandikaho, akazi kaza kurangira moto ayibika mu rugo.

Nyuma y’igihe kinini umugore we yagiye kwaka inguzanyo muri Banki basanga umugabo we afite inguzanyo atazi yaranashyizwe muri CRB.

Ati “Nagiye mu kigo gishinzwe imisoro bambwira ko mfite imisoro y’imyaka ine, banasaba kujya mu bigo icyenda bitanga ubwishingizi kugira ngo byose bimpe urwandiko rugaragaza ko nta hantu natse ubwishingizi sinishyure, ibyo narabikoze ndazizana barambwira ngo njye ku Irembo bamfashe nandikire RRA babisibe na n’ubu nta gisubizo ndabona ndacyari muri CRB.’’

Uwiragiye yavuze ko iyo myaka irenga ine amaze ari muri CRB byadindije umuryango we, kuko umugore we yashatse inguzanyo yo kwiteza imbere ntibyakunda kubera icyo kibazo atazi uko cyaje. Yasabye ko mu gihe umuntu ashyizwe muri CRB yajya abimenyeshwa.

Ati “Ubundi igihe bagushyize muri CRB baba bafite imyirondoro yawe yose, bakagombye kuguhamagara bakabikubwira n’impamvu nawe ukabimenya, aho kumva ibintu bikuguyeho utazi uko byagenze. Ubu ntituzi aho twabariza mu gihe badushyize muri CRB.’’

Umuhoza Alice waturutse mu Murenge wa Karembo, yavuze ko batije umuntu icyangombwa cy’ubutaka agiye gufata umurasire, uwo muntu ngo yananiwe kwishyura baranawumwambura. Nyuma baje gushaka kujya kuri banki gufata inguzanyo bagezeyo basanga bari muri CRB ndetse banayimazemo imyaka 10 mu bintu batari bazi.

Yasabye ko mu gihe umuntu agiye gushyirwa muri CRB yajya ahamagarwa akabwirwa impamvu yayishyizwemo byaba na ngombwa akaba yafatirana uwo mwenda akawishyura aho kuzumva ko uyirimo utazi igihe wayishyiriwemo.

Narame Genevieve utuye mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko yatse inguzanyo mu kigo cy’imari mu myaka 14 ishize ubwo yishyuriraga umwana we amafaranga y’ishuri, aza kuyishyura arayarangiza, atungurwa n’uko yagiye kwaka inguzanyo mu Umurenge Sacco asanga yarashyizwe muri CRB ndetse anarimo umwenda w’arenga miliyoni 2 Frw.

Yavuze ko ari ibintu byamutunguye ndetse biranamubabaza kuko ayo mafaranga yari yaratse yari yarayishyuye, akibaza ukuntu amara imyaka myinshi yarashyizwe muri CRB ariko we ntabimenyeshwe.

Ati “BNR yanyakiriye ndetse banamfasha kunkuramo. Kuba narisanze muri CRB byarandindije kuko nari nateguye umurima w’inyanya, ariko ngiye kwaka inguzanyo ndayibura bituma ntahinga ahubwo nsubira inyuma mu mibereho.’’

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire y’ibigo by’imari no kurengera abaguzi muri BNR, Nsabimana Gerard, yavuze ko bahisemo kwegera abaturage kugira ngo bakemurirwe ibibazo n’inzego nyinshi zibari hafi kandi ko ibyinshi biri gukemuka.

Yavuze ko ikibazo cya mbere kiri ku isonga mu byo bagezwaho ari icy’abaturage bashyirwa muri CRB kuko baba bafashe umwenda muri banki bamwe bakamara kuwishyura ntibakurwemo.

Yavuze ko amakuru akwiriye gutangwa ako kanya ku bantu bishyuye ariko ko bikigoranye ku buryo abatabikosora bagomba kujya bahanwa.

Ati “Hari kubakwa ikoranabuhanga ku buryo umuntu niba yishyuye amakuru ahita agenda akajya muri TransUnion ko uwo muntu yishyuye agahita akurwa muri CRB, twanashyizeho uburyo umuntu yakwigenzurira ko atari muri CRB *707# ukareba ikigo cyagutanzeho amakuru n’umwenda ufite uko ungana.’’

Kugeza ubu BNR imaze gukemura ibibazo by’abaguzi ba serivisi z’ibigo by’imari 1000 mu Mujyi wa Kigali, 600 byo mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo bakiriye 400, Iburengerazuba bakiriye 300, Iburasirazuba muri Gatsibo bakiriye ibibazo 200 kuri ubu bakaba bari kwakira ibindi mu Karere ka Ngoma.

baturage bo muri Ngoma begerejwe ibigo bya serivisi z’imari kugira ngo bafashwe gukemura ibibazo bafite

Share this: