
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, yasohoye ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo cye gitegerejwe kizabera muri Camp Kigali, ku wa 2 Ugushyingo 2025.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo atangiye kugurishwa, aho itike ntoya ari iya 5,000 Frw, hakurikiraho iy’ibihumbi 10 Frw, iy’ibihumbi 20 Frw, ndetse n’iy’ibihumbi 25 Frw.
Ku bantu bashaka kwitabira mu buryo bwisumbuye, ameza (Table) y’abantu 10 agura 200,000 Frw.
Iki gitaramo cyiswe “Restoring Worship Experience”, Mucyowera yavuze ko kizaba ari igitaramo cy’amateka, cyateguwe mu rwego rwo gukomeza umurimo wo kuramya Imana no gufasha abantu kongera gusubizwa umutima mu buzima bwo mu mwuka.
Yagize ati:
“Ndahamanya na Mwukawera ko Imana izakora ibikomeye kuri uriya munsi. ‘Restoring Worship Experience’ ni ikimenyetso cy’uko umurimo w’Imana muri njye ukomeje kwaguka, kandi kizaba umwanya wo kubona ibitangaza byayo.”
Abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’abaririmbyi n’amatsinda azwi mu muziki wa Gospel barimo True Promises Ministry na Alarm Ministries.
Amatike yo kwinjira yamaze kugera ku isoko kandi ashobora kugurwa binyuze ku rubuga www.mucyowera.rw cyangwa ukoresheje telefone uko wandika 662104#.
Jesca Mucyowera azwi cyane mu ndirimbo za Gospel, akaba umwanditsi n’umuririmbyi w’indirimbo ‘Shimwa’ yakunzwe cyane mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko intego ye ari ukuririmba agamije kuramya Imana no kwagura ubwami bwayo.
