Ifaranga rya internet rizwi nka Bitcoin rikomeje kuzamuka ku buryo budasanzwe ku masoko mpuzamahanga, aho kuri iki Cyumweru ryageze ku gaciro ka $125,689 ku isoko ryo muri Aziya.

Ni ubwa mbere mu mateka iri faranga rigera ku rwego rwo hejuru nk’uru, mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka 2025 ryari rikiri munsi ya $70,000. Ibi byatumye agaciro k’amafaranga yose abitswe muri Bitcoin (market capitalization) kagera kuri miliyari 2.4 z’amadolari ya Amerika, bituma ifaranga rya Bitcoin rifite agaciro karenze ayo bimwe mu bigo bikomeye ku isi, birimo na Amazon.

Mu byumweru bitatu bishize gusa, Bitcoin yazamutse ku kigero kirenga 35%, ibintu abasesenguzi bavuga ko bituruka ku kwiyongera kw’abayifata nk’uburyo bushya bwo kubika amafaranga adatakaza agaciro, nk’uko byahoze bikorwa kuri zahabu mu myaka yashize.

“Abantu benshi batakibona icyizere mu mabanki no mu mashami y’imari asanzwe. Bafata Bitcoin nk’uburyo bwo kurinda agaciro k’ubukungu bwabo igihe ibihe by’ubukungu bidahagaze neza,” bisobanurwa na umwe mu bahanga mu isoko rya “crypto” wo muri Singapore.

Ugereranyije, amagarama 28 ya zahabu kuri ubu agura hafi $2,400, mu gihe muri uyu mwaka zahabu yazamutseho gusa 6%, naho Bitcoin yo ikaba imaze kwikuba inshuro ebyiri z’agaciro yari ifite mu ntangiriro z’umwaka.

Nubwo iri zamuka ridasanzwe ryishimirwa n’abashoramari benshi, abahanga mu by’ubukungu baraguriza abantu inama yo kuba maso, kuko isoko rya “crypto” rizwiho guhungabana cyane. Mu mwaka ushize, Bitcoin yigeze kugwa igera munsi ya $20,000 bitewe n’ibibazo byagize ingaruka ku bigo bikomeye bicuruza amafaranga ya “cryptocurrency”.

Abasesenguzi bavuga ko n’ubwo ibyago bikiriho, Bitcoin ishobora gukomeza gufata indi ntera mu gihe abayikoresha n’abashoramari bakomeje kuyizera nk’uburyo bushya bwo kubika cyangwa guhererekanya amafaranga ku isi yose hatabayeho ikiguzi kinini n’ibibazo by’amabanki.