Korali Havilah ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo cyayo cya mbere kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2025 guhera saa munani kuri Dove Hotel – Gisozi, cyiswe “Imigambi y’Uwiteka Live Concert” gishingiye ku ijambo rya Yeremiya 29:11.

Iyi Korali Yatangiye mu 2000 irimo abaririmbyi 7 batagira ibikoresho, banyura mu bukene n’ibigeragezo byinshi ariko Imana ibahishurira ko bazaguka. Mu rugendo rwabo bahinduye izina bava ku Herumoni baba Havilah, bakomeza gukomera ku isezerano ry’Imana kugeza babonye iterambere rikomeye.

Siloam Choir bazabana nayo mu gitaramo kubera amateka n’ubusabane bagirana kuva Havilah ikivuka. Hazabwiriza Rev. Pst. Valentin Rurangwa, uzwi mu butumwa buhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu imbaraga z’Imana.

Abagize korali bavuga ko iki gitaramo ari ubuhamya bw’imbaraga z’Imana n’impinduka ikomeye yabakoreye. Kuri ubu Havilah iyobowe na Etienne Mujyambere, uzwi mu kuyobora korali mu mbaraga, ubwitange n’icyerekezo cyagutse.

Havilah izwi mu ndirimbo “ITSINZI TURAYIZEYE” imaze kurebwa n’abarenga 400,000 kuri YouTube, hamwe n’indi “Umusaraba wa Yesu”, “Kuko izantabara”, “Dufite Imana” n’izindi. Iki gitaramo gitegerejwe nk’umwanya wo kwerekana aho Imana yakuye Havilah no gufasha imitima benshi binyuze mu ndirimbo zubaka n’ubutumwa bufite imbaraga.