Boukuru Christiane ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira ‘Acces Festival’, iserukiramuco rizamara iminsi itatu ribera muri Afurika y’Epfo.

Byitezwe ko uyu muhanzikazi azatarama ku wa 1 Ugushyingo 2025 mu gitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi nka Focalistic na Zoe Modiga bo muri Afurika y’Epfo.

Iri serukiramuco rizafungurwa n’igitaramo cyatumiwemo Morda na Thakzin bo muri Afurika y’Epfo n’abandi batandukanye.

Rigiye kumara iminsi itatu ribera muri Afurika y’Epfo, byitezwe ko rizitabirwa n’abazaba baturutse mu bihugu 45, mu gihe abarenga 80 bategerejweho gususurutsa abazaryitabira.

Boukuru uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi akaba ari na we ugiye kwitabira iri serukiramuco, ni umwe mu bamenyekaniye muri ArtRwanda-Ubuhanzi.

Nyuma yo kunyura muri iri rushanwa, uyu mukobwa yahise yinjira mu muziki ku giti cye ndetse ni umwe mu bakundirwa ijwi rye.

Mu 2024, Boukuru yamurikiye abakunzi be album ye ya mbere yise “Gikundiro”.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Boukuru Christiane yari mu bahanzi 10 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘Prix Découvertes’, icyakora icyo gihe ntabwo yahiriwe kuko byarangiye ryegukanwe n’uwitwa Queen Rima ukomoka muri Guinée.

Boukuru agiye gutaramira muri Afurika y’Epfo