Kuri uyu wa 14 Ukwakira, 2025 umuhanzi David Tuganimana uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Siyo ya Mungu’.

Muri iyi ndirimbo “Siyo ya Mungu,” David agaragaza ko ari ubutumwa bwo gukangurira abantu kumenya ubushake bw’Imana mu byo bakora byose. Avuga ko hari ibintu abantu bakunda cyangwa bifuriza, nyamara bidahuye n’ibyo Imana ibateganyirije. Ni yo mpamvu yahisemo kwita indirimbo ye Siyo ya Mungu, bivuze “Si iby’Imana” cyangwa “Si ibyo Imana ishaka.”

Umuhanzi David Tuganimana yatangiye urugendo rwe rw’umuziki mu mwaka wa 2005. Yavukiye mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka, avuka mu muryango w’abana umunani, akaba ari imfura muri uwo muryango.

Mu kiganiro yagiranye Ihumure, David yadutangarije ko urugendo rwe rwo kugera i Kigali rutari rworoshye, kuko yahuye n’imbogamizi nyinshi ariko akazitsinda abikesha kwizera no gukunda umuziki kuva akiri muto. Nyuma yo kugera mu Mujyi wa Kigali yakiriye agakiza mu mwaka wa 2003, aho yinjiriye mu itorero rya Patimos, ari na ho yatangiriye kuzamura impano ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

David avuga ko yatangiye kuririmba abikunze, gusa yari ataratekereza ko umuziki ushobora kuzaba umurimo umufasha kwigaragaza nk’umuhanzi mu buryo bwuzuye. Yatangiye aririmba indirimbo z’abandi bahanzi, ariko mu myaka ya 2003 na 2004 atangira kwiyandikira indirimbo ze bwite. Mu mwaka wa 2009 ni bwo yinjiriye bwa mbere mu nzu itunganya umuziki (Studio) kugira ngo akore indirimbo ye ya mbere. Icyakora, iyo ndirimbo ntiyigeze isohoka kuko icyo gihe yaje gusubira iwabo i Nyamagabe, maze ayiha korali yo mu Itorero ry’Abangilikani yasengeragamo.

Nyuma yaho, yagerageje kongera gukora indirimbo ariko aza kubihagarika kubera impamvu z’akazi.

Mu mwaka wa 2019, David yahuye n’ibihe bikomeye byo kurwara cyane, maze muri ubwo burwayi atangira gutekereza ku buzima bwe n’ibyo atari arageraho. Ni bwo yafashe umwanzuro wo gusubira mu muziki, afata icyerekezo gishya cyo gukoresha impano ye mu gutanga ubutumwa bwiza bugirira abantu akamaro. Avuga ko ubwo butumwa ari bwo mutima w’ibyo akora, kandi ko nubwo yahuye n’imbogamizi nyinshi, byose byamubereye isomo ry’ubuzima n’imbarutso yo gukomera ku ntego ye.

David avuga ko akunda gukurikira abahanzi bamubera icyitegererezo barimo Clarisse Karasira na Israel Mbonyi, avuga kandi ko uburyo baririmbamo ubutumwa bufite ishingiro ari kimwe mu byamuhaye imbaraga zo gukomeza urugendo rwe mu muziki.

Kugeza ubu, amaze gukora indirimbo 15, zirimo izakunzwe nka Umusamariya, Gendana Nanje, Utugirire Ibambe, Mukono wa Yesu n’izindi nyinshi zigaragara ku rubuga rwe rwa YouTube. Indirimbo ye nshya yitwa Siyo ya Mungu, iri mu rurimi rw’Igiswahili, ururimi avuga ko akunda gukoresha cyane, ariko akaba anateganya gusohora indi ndirimbo iri mu rundi rurimi rukoreshwa muri Afurika y’Uburasirazuba, harimo n’Ikigande.

Uretse kuba ari umuhanzi, David ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batanu. Akora umwuga wo gukanika imodoka, uzwi cyane ku izina rya Mukoboyi. Avuga ko uwo mwuga ari wo umufasha kubona ubushobozi bwo gutunganya no gusohora indirimbo ze.

Yagize ati“Nzi neza ko Imana impaye impano yo kuririmba kugira ngo mbe umuyoboro w’ubutumwa bwayo. Iyo ndirimbo yanjye ifashije umuntu, mba numva nishimiye kuba narayikoresheje mu murimo wayo.”