Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bukomeje kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu, kuko amafaranga ahererekanywa muri ubu buryo ageze kuri 314% by’Umusaruro mbumbe w’igihugu.

Uruhare rwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga rwagarutsweho muri raporo yashyizwe hanze na BNR, igaruka ku buryo ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2025 (Mutarama-Kamena).

BNR igaragaza ko ingano y’amafaranga yishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye yageze kuri 314% by’Umusaruro Mbumbe w’igihugu. Amenshi muri aya yishyurwa hakoreshejwe uburyo bwa telefone (mobile payment) kuko bwonyine bwihariye 148% by’Umusaruro Mbumbe w’igihugu.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 umubare w’abiyandikishije mu buryo bwo kwishyurana hakoreshejwe telefone wazamutseho 2% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2024, ugera kuri miliyoni 7,46.

Abakoresha iri koranabuhanga rya telefone muri serivisi za banki bo biyongereyeho 25%, bagera kuri miliyoni 1,8. Abakoresha serivisi za banki bifashishije internet na mudasobwa (internet banking) bo bazamutseho 78%, bagera kuri 337.950.

Kugeza muri Kamena 2025 hakozwe ibikorwa miliyoni 557 byo kwishyurana hakoreshejwe telefone, bingana n’izamuka rya 42%, ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere ya 2024.

Ingano y’amafaranga yahererekanyijwe hakoreshejwe telefone yazamutseho 58%, igera kuri miliyari 13.659 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2025.

Banki Nkuru y’u Rwanda gutera imbere kw’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bituruka ku bintu byinshi birimo kuba ‘network’ z’ibigo by’itumanaho zigera mu gihugu hose, ndetse no kwiyongera k’umubare w’aba-agent kuko wazamutseho 19,6%, ugera ku bantu 209.599 batanga izi serivisi hirya no hino mu gihugu.

Ikoreshwa ry’imashini za POS mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga naryo rigenda rirushaho kwitabirwa kuko umubare wazo wavuye kuri 440.771 ugera kuri 625.489.

Ikindi cyarushijeho gutera imbere ni ikoreshwa rya eKash, ikoranabuhanga rifasha umuntu ukoresha Airtel Money koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money, cyangwa undi ukoresha banki runaka akoherereza amafaranga mugenzi we ukoresha indi banki.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, abakoresha eKash bageze kuri miliyoni 2,17, mu gihe buri kwezi hakorwa ibikorwa miliyoni 2,9 byo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ubu buryo. Ingano y’amafaranga ahererekanywa buri kwezi ni miliyari 11 Frw.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, Umusaruro Mbumbe w’igihugu wazamutse ku kigero cya 7,2%, biturutse ahanini kw’iterambere ry’urwego rwa serivisi z’imari, ubucuruzi, Ikoranabuhanga mu by’itumanaho n’ibindi.

Igaragaza kandi ko kugeza muri Kamena 2025 Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 2,96% ugereranyije n’Idolari rya Amerika.

Ni ikibazo cyagabanyije umuvuduko kuko mu mezi atandatu ya mbere ya 2024 ho ryari ryataye agaciro ku kigero cya 3,73%. Iyi ntambwe yatewe ahanini biturutse ku kugabanya icyuho kiri hagati y’agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rukurayo, ndetse, kuvugurura imikorere y’ibijyanye n’ivunjishwa ry’Amadovize ndetse no gutakaza agaciro kw’Idolari ku rwego rw’Isi.