
Abunganizi mu mategeko bandikiye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ko mu iburanisha ry’ubutaha hazamo abacamanza batatu bazakurikirana urubanza mu mizi ruregwamo mugenzi wabo ushinjwa gusambanya umwana kugira ngo uwo bunganira ahabwe ubutabera bunoze.
Iyi nyandiko isaba kongera umubare w’abacamanza mu rubanza ruregwamo Avoka Kanani Boniface ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa, yanditswe n’abunganira Avoka Kanani bagera kuri 3.
UMUSEKE wamenye ayo makuru ugeze ku Rukiko ahagombaga kubera iburanisha ry’Ubujurire ry’iminsi 30 y’igifungo cy’agareganyo Avoka Kanani Boniface yari yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Ayo makuru avuga ko Perezidanti w’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, wari wandikiwe, yasuzumye iyo nyandiko asanga ifite ishingiro.
Yemeye ubusabe bw’abo bunganizi mu mategeko ko mu iburanisha ryagombaga kuba taliki 03 Ukwakira 2025 guhera saa tatu ko abo bacamanza batatu bazaba bagize inteko iburanisha.
Cyakora abunganizi bose, Avoka Kanani Boniface uregwa ucyaha cyo gusambanya umwana ndetse na bamwe bo mu muryango we bageze ku Rukiko babwirwa ko urubanza rusubitswe kubera ko umucamanza umwe muri batatu, yarwaye.
Bamwe mu batanze ayo makuru babwiye UMUSEKE ko urubanza rwimuriwe Taliki ya 12 Ukwakira 2025 saa tatu za mu gitondo.
Mu Iburanisha ry’ubushize ryabaye Taliki 12/08/2025 habayemo impaka zitoroshye Ubushinjacyaha busaba ko iburanisha ribera mu muhezo kubera ko uvugwa muri uru rubanza ari umwana kandi ko bikurikije itegeko.
Abunganizi bo bakavuga ko hari imanza nyinshi baburanisha zivugwamo abana kandi zikunze kubera mu ruhame.
Uwo munsi byarangiye Urukiko rufashe icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo.
Avoka Kanani Boniface ukekwaho icyaha cyo gusambanya Uumwana yatawe muri yombi mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2025.
Avoka Kanani uregwa iki cyaha afite Imyaka irenga 70 y’amavuko, IHUMURE Ifite ikiganiro wagiranye n’umukobwa Avoka Kanani ashinjwa gusambanya.
Me Kanani Boniface afungiye mu igororero rya Muhanga.