MUHANGA: Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ifite Plaque RAI 312 X yakoze impanuka ikomeye igonga uwari utwaye igari imusiga ari intere.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye munsi y’Ishuri rya Muzika urenze i Bitaro bya Kabgayi ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba.

Bamwe mu baturage bari aho iyi mpanuka yabereye babwiye IHUMURE ko iyi modoka yavaga i Kigali yerekeza mu Ruhango ahitwa ku Buhanda ho mu Murenge wa Kabagari.

Bavuga ko umunyonzi yayitambitse afite umuvuduko ukabije yinjira mu mapine imodoka igenda imukurura hasi mu muhanda.

Umwe yagize ati:”Umushoferi yagerageje kumuhunga ariko umunyonzi aramwitambika”.

Ngendahimana Placide, umushoferi w’iyi modoka avuga ko yagerageje guhunga uyu munyonzi biranga kugeza ubwo yinjiye mu modoka.

Ati:”Uwatwaraga igare yavaga mu Mujyi wa Muhanga kandi yari afite umuvuduko ukabije byarangiye yituye mu modoka”.

Abari aho impanuka yabereye bavuga ko nta byangombwa bimuranga yari afite gusa bamwe bakavuga ko ari uwo ahitwa i Mpanga ho mu Karere ka Ruhango ariko bakaba batibuka imyirondoro ye neza.

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahageze itangira gupima, ihamagaza n’Imbangukiragutabara yo mu Bitaro bya Kabgayi.