I&M Bank yinjiye mu bufatanye burimo ibyo kubakira UTAB amacumbi

I&M Bank Rwanda Plc yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, agamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi mu by’imari, gufasha abakozi bayo guhabwa inguzanyo zizabafasha kwiteza imbere no gufasha iyi kaminuza kubona amacumbi.

Aya masezerano yasinywe ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo Abayobozi ba I&M Bank Rwanda Plc basuraga abakiliya bayo b’i Gicumbi.

Ubu bufatanye bukubiye mu byiciro bine birimo gukomeza imikoranire hagati ya I&M Bank Rwanda Plc na UTAB binyuze mu kuyifasha gushyira mu mishinga ikomeye ifite irimo kwagura amashuri no kubaka amacumbi y’abanyeshuri n’abakozi bayo.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert agaragaza ko bafite abanyeshuri barenga ibihumbi 12 ndetse ko bahura n’imbogamizi zo kubacumbikira kuko nta macumbi bafite akaba ari yo mpamvu biteze byinshi muri ubu bufatanye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiliya ku giti cyabo n’amashami muri I&M Bank Rwand Plc, Kayihura Yves, yavuze ko ubufatanye bagiranye na UTAB buri mu murongo wabo wo guteza imbere uburezi.

Ati “Binyuze muri ubu bufatanye icyo tuzakora nka banki ni uko tuzereka abacuruzi bo muri Gicumbi ndetse n’ahandi amahirwe ahari y’uburyo babona amafaranga binyuze mu kubaka amacumbi ya kaminuza ya UTAB.”

Mu bindi byiciro bigize aya masezerano harimo gufasha abakozi b’iyi kaminuza kwiteza imbere binyuze mu guhabwa inguzanyo bashobora kwishyura ku nyungu nkeya.

Ikindi gice kigize ubu bufatanye ni ukuzahugura abanyeshuri ba UTAB kumenya ibijyanye n’imari kugira ngo bazabashe kwiteza imbere.

Kayihura yavuze ko iyi gahunda yo gufasha kwigisha abanyeshuri ibijyanye na serivisi zitangirwa muri banki, bizabafasha kubigiraho ubumenyi ku buryo igihe bazaba basoje bizaborohera kwiteza imbere.

Ati “Ibi bizabafasha kugira ubumenyi mu bijyanye n’imari ariko tubikora tuzirikana ko ari bo bakiliya bacu b’ejo hazaza. Ni yo mpamvu dutangira ubufatanye bwacu na bo bakiri ku ntebe y’ishuri bitandukanye no kuzabutangira bayivuyeho ndetse.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu bigize igice cya kane kigize ubufatanye bwabo na UTAB harimo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi n’indi igamije gufasha abanyeshuri b’iki kigo.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yijeje abakiliya b’iyi banki gukomeza kugirana imikoranire myiza mu guteza imbere aka karere.

Ati “Niba hari indi mishinga mufite mutaratuzanira, icyo nababwira ni uko twiteguye amafaranga ahari, icyo dukeneye ni imishinga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye I&M Bank ibafasha mu bikorwa biganisha ku iterambere, inabereka ko amahirwe ahari agomba kubyazwa umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *