Abahanzi bo muri Uganda bakomeje gutaka ihohoterwa bakorerwa n’abafana

Agahinda k’abahanzi b’abagore bo muri Uganda bakomeje gutaka ihohoterwa bakorerwa n’abafana mu bitaramo bitandukanye, kongeye kuzamurwa n’umufana wasomeye Winnie Nwangi mu ruhame.

Winnie Nwangi yabaye umuhanzi wa kabiri utatse ihohoterwa nyuma y’uko mu minsi ishize umufana akubise Tracy Melon ku kibuno, bituma ava ku rubyiniro adasoje kuririmba kubera umujinya.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Tracy Melon yari yagiye kuririmba ahitwa Mbarara mu gitaramo cyabereye mu kabari, umufana yaratunguranye amukubita ku kibuno bituma uyu muhanzi ahita asohoka.

Nta cyumweru gishize, byongeye kuba kuri Winnie Nwangi wari mu gitaramo muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kampala.

Ubwo yerekezaga ku rubyiniro, umufana yacunze ku jisho abari bashinzwe umutekano we aramusoma ndetse ashaka gukuraho umwenda wari ukingiye amabere ngo akoreho icyakora ntiyabigeraho.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Winnie Nwangi yababajwe bikomeye n’ibyo uyu mufana yamukoreye yemeza ko bidakwiye na gake.

Ati “Uyu musazi yashatse gushyira iminwa ye ku yanjye nk’aho bidahagije mu gihe bamunkuragaho bashaka kumusohora agerageza kunkuramo akenda gakingiye amabere anashaka gufataho rimwe.”

Uyu muhanzi yasabye abafana kuzibukira ibi bintu, kuko atumva uko yajya aha ibyishimo abafana ariko bo ntibamwubahe.

Winnie Nwangi yavuze ko nubwo ari ibintu bigoye. ariko nibakomeza, azagerageza guha abo bafana ibyo bakwiye, benshi bakeka ko yashakaga kuvuga ko hari aho bizagera akiyambaza amategeko.

Ubwo yaganiraga na NRG Radio, Laika uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda yavuze ko abahanzi bagomba guhora biteguye ibintu binyuranye, bashaka kubyirinda bakitwaza abashinzwe umutekano bahagije mu bitaramo.

Ati “Nk’umuhanzi ugomba guhora witeguye, niba ushaka kubyirinda ukeneye abashinzwe umutekano batatu cyangwa bane, nkanjye biragoye ko biriya byambaho. Ndabizi iyo ndi kujya ku rubyiniro cyangwa nduriho baba bashaka kunkoraho.”

Winnie Nwangi yababajwe bikomeye n’umufana wamusomeye mu ruhame akanamufata mu mabere
Mu cyumweru gishize, Tracy Melon nawe yahuriye n’uruvagusenya i Mbarara aho umufana yamukubitiye urushyi ku kibuno
Laika yagiriye inama abahanzi bagenzi be ko bakwiye kujya bitwaza abashinzwe umutekano bahagije mu rwego rwo kwirinda ibibazo bahurira nabyo mu bafana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *