UBUHENEBERE GAHINDA KURUBYIRUKO RWABANYAFURIKA 60% RWUGARIJWE NUBUKENE

Byagaragaye ko umugabane wa Afrika ariwo ufite umubare munini 60% ni urubyiruko ahanini rudafite icyo gukora ngo rwiteze imbere aho rushukishwa kujya ibwotamasimbi binyuze muri green card ikarita wuzuza kugira uve kuri uyu mugabane nabwo bafatamo bacye cyane hagati 0,5% kugeza 1% kuburyo hasaba abasaga ibihumbi 55 ariko hagafatwa hagati ya 500 kugeza 1500 buri mwaka .

Nyamara nubwo ari umugabane ugaragara kukennye cyane wibitseho umutungo kamera nkamabuye arigukorwamo ibikoresho byikorana buhanga isi yose ikeneye nka laptop ,tel zigezweho yewe harimo nari gusimbuzwa essance mugutwara ibinyabiziga hariho bakeya babwikubiye

Kuki tuvuga ko urubyiruko rwabanyafurika ruri mubuhenebere bwo kudakora yewe nabagize amahirwe yo kwiga bakaminuza ntibafite kubyaza umusaruro ubwo butunzi buri munsi yubutaka batuyeho ahubwo abazungu barabashuka bakajya iwabo bagahembwa intica ntikize bo baza bakavoma bwabutunzi ntawubakumira.

Mumateka ya Bibiliya dusangamo ko Yesu Kristo kuba yaravukiye mu Burasirazuba bwo hagati uyu munsi nimugihugu cya Israel ariko yahungishirijwe muri Afrika mugihugu cya Misiri bitaga Egiputa ,bivuze ko Afurika ifite umugisha n’amahirwe angana kubwo uwo twemera natwe ariwe Yesu Kristo atuzi kandi yabyirutse aba urubyiruko nkabandi .

Ariiko sindumva neza igituma urubyiruko rwacu rupyinagazwa bene aka kageni niba ari ukudahishurirwa neza ni Mana kubagize uyu mubare twabonye hejuru ungana na 60% byurubyiruko indi migabane idafite ihora yifuza kubakoresha simbizi.

Ariko bavuga ko ugutegeye kunda atakubura ,dusomye muriki gitabo cya Bibiliya gikubiyemo ubuhanga bwishi doreko cyanditswe n’abanyabwenge batandukanye harimo uko shitani cyangwa satani yashatse gutegera umwami Yesu Kristo kunzara yaramaranye iminsi 40 ari mubutayu.Matayo 4:3 ,8 ,9,10 .

Umushukanyi aramwegera aramubwira ati”Niba uri umwana w’Imana ,bwira aya amabuye ahinduke imitsima.”
Aramusubiza ati”Handitswe ngo umuntu ntatungwa numutsima gusa , ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.”

Matayo 4:8 – 10 umwanzi arongera amujyana mumpinga yumusozi muremure cyane ,amwereka ubwami bwose bwo mwisi nubwiza bwabwo,
9.aramubwira ati”Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya .”

10.Yesu aramubwira ati “Genda Satani kuko handitswe ngo “Uramye Uwiteka Imana yawe ,abe ariyo ukorera yonyine .”hariho abereka urubyiruko ubutunzi bakabapfukamira kuko ntayandi mahitamo .

Mubihe byubuhenebere nigihe abantu bajyanwa aho badashaka nko muntekerezo kubera kuba abanembwe kubwonko badashaka gukora ngo bagere kucyo Imana yabaremeye wagira ngo abanyafurika bavumwe umuvumo wubukene ,na nubu hari uwiyita intumwa yImana irigushukisha urubyiruko rwacu hano mu Rwana rukijijwe arakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram rukamusingiza arushukisha ibihumbi ijana (100,000) bakumva ko ariwe ukwiye gusingizwa mubushukanyi bwe nibake batahura uyu mugambi we.

Iyo usubiye mu muco wabanyarwanda mubihe byahise hari ingero zifatika batangaga kumwana wumukobwa iyo yageraga igihe cyo kumera amabere yarazaga nta mubyeyi we ubigizemo uruhare , hakaba nundi utazayamera kubera imiterere ye ukabona yujuje ibiranga umukobwa ariko mugituza ameze nkabahungu hari nurubyiruko rumeze gutya.

Uyu mukobwa yahuraga nikibazo mugihe yashatse akubaka urugo akabyara ntabashe konsa kubera ntamabere afite yitwaga impenebere itabasha konsa umwana we.

Nitujya mubyumwuka niko ijambo ryImana ritubwira ko ibyumwuka bisobanurwa numwuka ,itorero naryo rigereranywa nkumugore niba urubyiruko rubarizwamo arirwo rwishi rudafite uko rukora ngo rwibesheho ruri mukaga kubuhenebere nibo bazavamo abakozi bImana bakennye bazashukishwa ubusabusa nkibyo tuvuze aruguru.

Nikibazo gikomereye rwarubyiruko rudafite icyo gukora ingoma ibihumbi ruzakubitika ruzashukishwa ubutunzi n’abiyita abajejeta franga bari mukigero cyabo tutaramenyaho bakura ubutunzi doreko ujya kumva ngo umukobwa yujuje igorofa rigeretse kabiri abo bangana bicira isazi kumunwa.

Bamwe banishora mubiyobyabwenge nuburaya bafata amafoto namashusho berekana ikimero cyabo bagashyira kuri zambuga nkoranyambaga nazo zabaye nkabwabushukanyi.

Nirihe somo twakura mukuba mubuhenebere bwo kudakoresha ubwonko neza bwajemo ubunebwe bukabije murubyiruko rwacu butuma badatera imbere erega umwuka cyangwa roho bizima bituye mumubiri muzima hari uwavuze ko roho nzima iba mumubiri muzima kandi iyo uruzitiro rwasenyutse imbuto zarimo imbere zakononwa igihe icyari cyo cyose,ubunembwe murubyiruko bugenda burushaho ku garagara niba iyimibare ingana gutya mubihe birimbere iziyongera kuko nabo bazabyara.

Nihabeho guhumuka kubagize amahirwe bakiga ubumenyi mugukora ubushakashatsi kumutungo kamere Imana yaduhaye kumugabane wacu uri munsi yubutaka aburuhu rwera bataje kubutwara bakabashora muntambara zurudaca doreko zitwara rwarubyiruko kuko arirwo ruzitabira bitewe nimyaka rurimo.

Rubyiruko rwacu mwirinde abadushukisha ubuhendabana ngo mubaramye babasaba kurambarara bakabagenda hejuru nkaho tutavukiye amezi icyenda nkabo ,mugihe dusangjye umugabane umwe wa Afrika ufite wa mugisha wurubyaro abandi badafite ,twekuba imbata zabo nidukangure ubwonko bwacu tuburinde ubunembwe murebe ko tutazakora ibiruta ibyabari kuyindi migabane bifuza kudukoresha kubera banze kubyara bikaba bibagizeho ingaruka zo kuduha green card zimeze nko gutega imbeba ukoresheje akanyobwa cyangwa urujanga rubabuye yakumva wa mubambwe ikiruka kabuno mpamaguru.

Abwirwa beshi akumva beneyo bana bacu nimwe rubyiruko bwira kandi ngo uwanze kumva ntiyanze no kubona mwekuzabona ibibi ahubwo mubone ibyiza bitatse Afurika muramye Imana yanyu kurusha ababatwaza ubutunzi bwiyisi.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *