ABAKRISTO BAHEZE MURUNGABANGABO KU BW’INSENGERO Z’AFUNZWE BURUNDU BARIBAZA NIBA Z’ATEZWA ICYAMUNARA

Mugihe hafatwaga icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa hano mu Rwanda bigakorwa nikigo cyikimiyoborere RGB hafunzwe byagateganyo izigera kuri 70% izikabakaba ibihumbi 10 zakinze imiryango ,murizi harimo n’izafunzwe burundu kuburyo abayoboke bazo babuze ayo bacira nayo bamira bifashe kumunwa nkabagushije ishyano rya Gashyantare harimo nabarorongotanye bajya mubihugu duturanye bahunze imibereho mibi.

Mumyumvire yo hasi cyane yagaragaraga mubakristo beshi mbere ho gato ya Covid-19 nifungwa ryi nsengero nko bari baziko ntarusengero bemera nkinzu yImana yakurwa aho yubatswe igakorerwamo ibindi bitajyanye nibyo yubakiwe nko gusenga ikaba yashyirwamo nkubucuruzi burimo nka kabari ,akabyiniro ,ingada nibindi bitandukanye namacumbi yindaya ibi twabyumvaga ku imigabane yu Burayi na Aziya cyane mu Bushinwa ko batagisenga bimuye Imana ntibongera kugana insengero izibuze abayoboke zihindurirwamo ibyo twavuze haruguru.

RGB yashinjaga abayobozi bayamatorero yambuwe ubuzimagatozi kuzana amacakubiri mubayoboke bayo hamwe n’amakimbirane yakomokaga mu kwikubira imitungo irimo namafranga ndetse nitonesha guha imyamya bishingiye kucyene wabo.

Izinyubako zubakiwe gusengerwamo nizimwe zubahwaga cyane n’abakristo kubera zabavunnye mukuzitangaho imisanzu baziko ntawahangara kubabuza kuzinjiramo cyangwa ubabwire ko bitemewe kuhakorera.

Ingero zirahari zinafatika nki nyubako insengero zakoreragamo zari zubatswe munkengero zibishanga nkurwa ADEPR Kiruhura hano hafi ya Giti cyinyoni mu mujyi wa Kigali na ADEPR Rukiri ya kabiri nimuri Gasabo bazisenya byari sakirirego kubabyumva baciye imanza ngo Imana izabahana bayisenyeye inzu nyamara birengagije ko urusengero nyarwo ari imibiri yabo.

Kandi hariho nizindi zari kumisozi ihanamye cyane mubyaro ziswe ko zubatswe mu manegeka kimwe nizafunzwe kubera amakimbirane yavutse hagati mubayobozi bayo nkuko twabikomojeho

Impamvu dufashe iyingingo nuko abayoboke baya matorero baheze murungabangabo bibaza ngo bizagenda bite mugihe bafungiwe bakabuzwa kwihererana ni Mana yabo.

Bakomeza kwibaza niba bizagezaho bafungurirwa insengero bongere basenge cyangwa bakureyo amaso burundu.

Abandi bati ko bafunze burundu imirimo yibikorwa twitanzemo kubwumurimo wImana bizibukwa nande ?ese umutungo utimukanwa nka mazu zizagumaho kugeza zisenyutse cyangwa zizatezwa icyamunara amafaranga avuyemo bayadusaranganye nkabayoboke twiryaga tukimara ngo turubakira Imana.

Amakuru ahari ni uko bamwe mubari abayobozi bayo matorero yafunzwe burundu imwe mumitungo bari barayibarujeho kumazina yabo nkibibanza na mazu bamaze kubyubakamo inzu nziza babanamo nimiryango yabo abandi baririra mubyotsi nkabacanye igiti cyitwa Umuduha.

Ninde uzaregera iyimitungo itimukanwa dore ko amafranga yari kuma konti mu mabanki aribiryo bihe bamaze kuyakuraho bakayikenuza,mubihe byahise beshi bibazaga kuhazaza hinsengero bakumva bitazatinda ariko amaso yaheze mukirere hitezwe ko harinsengero zifunzwe byagateganyo ariko zitazongera gufungurwa ahubwo izo nyubako ari ukuzisenya zigakurwaho.

Inyubako zirimo zarangirika mugihe inzu zigenda ziba nkeya nyamara harinsengero nini zagakorewemo indi mirimo aho kubaho ntacyo zikorerwamo zakodeshwa cyangwa zikagurishwa.

Bamwe bati ni amahano kugurisha urusengero rwavugiwemo amagambo yImana yewe havugiwe nubuhanuzi butandukanye, harimo insengero nkeya twatangaho urugero RGB yafashe icyemozo cyo kuzifunga burundu zifite agaciro gahanitse uruciriritse ntiruri munsi ya miriyoni 500 naho uruhanitse ninka miliyali 3.

Twavugamo urwitorero Umuriro wa Pantekoti ruherereye iKibagabaga ni mu Murenge wa Kimironko mu Akarere ka Gasabo nurundi rwa Methodiste Uni International rwubatse iBatsinda mu Kagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo hamwe na Ebenezer Church yubatswe iGiheka ni mu Akagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo izi zafunzwe burundu .
Hari bamwe mubashumba bagifite agahiyahiyo ko leta yazadohora zikongera gufungurwa bakazisubizwa birasa nko kurota kumanywa.

Ninde ufite igisubizo cyikibazo abakristo bafite ari beshi mukubagaruriza imitungo batanzeho bubaka izi nsengero ,ese ninzego zafashe ibibyemezo ndavuga RGB cyangwa niyamiryango mpuzamatorero (Form)kuko ntatorero ritari rifite ihuriro ribarizwamo.

Kuko izinyubako nizitagurishwa cyangwa ngo zikodeshwe hakiri kare ngo zikorerwemo ibyo zitari zagenewe nko gusenga zizageraho zisenyuke buhoro buhoro kimwe ninyubako zimwe tubona za leta usanga zararenzweho nibihuru.

Mugusoza ndagira turebere hamwe muburyo bwagutse icyatuma abantu badahezwa murugabangabo bibaza kubyiherezo byinsengero bavunikiye bakiyuha icyuya kugira babonaho basengera.

Ikindi nukuba abakristo batazongera kugwa mur i uyu mutego wo gutanga imbaraga zose utabona hari bwubakwe inyubako zirambye cyangwa kubona amakimbirane yototera itorero ngo mubiceceke mugihe bizabagiraho ingaruka zitandukanye nkizi turi kubona.
Ibyatumye abayoboke bamwe bazinukwa gusenga bakanga nImana biturutse kutareberera intama bayoboye.

Share this: